29 August

3.1. Imfashanyigisho

3.2. Inshamake
Ingurube irya byose: ibyatsi, ibisigazwa byo mubuhinzi n’ibyo mu gikoni, ibisigazwa by’inganda ndetse n’ibiryo mvaruganda. Ibyo byose ni byo ikuramo intungamubiri zituma itanga umusaruro (gukura - inyama, kubwagura ndetse n’ifumbire).Ingurube igomba kubona buri gihe amazi meza kandi afutse.
3.3. Intego z’isomo
Nyuma yo kwiga iri somo, uwaryize agomba kumenya:
-  Uburyo bagaburira ingurube,
-  Ibyatsi bikungahaye ku ntungamubiri bishobora kugaburirwa ingurube,
-  Agaciro k’ibigaburirwa ingurube.
3.4. Isuzumabumenyi?
-  Ni akahe kamaro k’ibiryo mu bworozi bw’ingurube?
-  Ni ibihe biribwa bashobora kugaburira ingurube?
-  Ni gute bagaburira ingurube?
-  Ni uruhe ruhare ibiryo bigira mu gaciro k’ingurube?
3.5. Sobanukirwa uko bagaburira ingurube
3.5.1. Akamaro k’ibiryo
Ibiryo birimo intungamubiri zinyuranye zituma ingurube itanga umusaruro ukwiye.Indyo yose igira impinduka nziza cyangwa mbi ku musaruro w’ingurube.
Intungamubiri ziri mu byo ingurube irya ni zo zituma:
-  Ingurube zikura vuba uko bikwiye cyangwa zongera ibiro,
-  Ingurube ihaka yongera ibiro n’ibibwana byayo bikavukana ibiro bishyitse,
-  Ingurube yonsa idatakaza ibiro cyane ; icutsa ibibwana bifite igikuriro cyiza kandiyongera no kurinda vuba,

3.5.2. Ibyo ingurube ikeneye
Kugirango ingurube igumane ubushyuhe bukwiye, umubiri wayo ukore neza kandi utange umusaruro ukwiye bayitezeho, igomba kubona ibyo ikeneye ari byo bikurikira:
-  Amazi meza, afutse kandi ahagije igihe cyose,
-  Ibitera imbaraga,
-  Ibyubaka umubiri,
-  Imyunyu,

Share: