29 August

4.1.Imfashanyigisho
4.2 Inshamake
Inyagazi y’ingurube ya kijyambere yafashwe neza itangira kurinda ifite amezi 6 ariko ishobora gutangira kubangurirwa ku mezi 8. Ku ngurube zisanzwe n’ibyimanyi, kurinda bitangira ku mezi 8 ikabangurirwa ifite amezi 10. Si byiza guhita ubangurira ingurube ikirinda bwa mbere kuko iba itarakura neza.
Le poids de l’animal peut être lu directement sur le ruban. S’il est utilisé correctement, le ruban fournit une estimation précise, très proche du poids réel de la cochette. L’échelle de couleurs indique en même temps si l’animal a le bon poids pour la première saillie. La couleur verte indique la classe de poids idéale (135 – 155 kg), alors que le jaune indique une légère surcondition ou une légère sous-condition.
Le rouge signale quant à lui les animaux nettement trop légers ou trop lourds pour une réussite de la première saillie.

Iyo bayibanguriye ntifate cyangwa se iyo yarinze ntibangurirwe, yongera kurinda nyuma y’iminsi 21.
Kugirango yororoke, ingurube ifite amezi 10-12 ivutse kandi yafashwe neza, igaragaza ibimenyetso by’ubukure maze igashakirwa imfizi cyangwa se bakayibangurira hakoreshejwe gutera intanga.
Igihe cyo kurinda, ibihe by’uburumbuke ndetse n’igihe cy’ibangurira bigomba kwitabwaho n’umworozi. Ibyo bigafasha aborozi kongera umubare w’amatungo yabo.
4.3.Intego z’isomo

Umaze kwiga iri somo, agomba kuba azi :
-  Igihe ingurube itangira kwerekana ibimenyetso by’ubukure,
-  Igihe ingurube yongera kurindira iyo itafashe,
-  Ibimeneytso by’ingurube yarinze,
-  Uko bategura ingurube ibangurirwa,
-  Igihe cyo kubangurira ingurube yarinze,
-  Gukurikirana ibangurira ry’ingurube,
-  Guhitamo imfizi ibangurirwaho,
-  Guhitamo ingurube ikwiye kubangurirwa,

4.4. Isuzumabumenyi

-  Ingurube yima ingana iki ?
-  Wabwirwa n’iki ko ingurube yarinze ?
-  Ni gute babangurira ingurube ?
-  Ni ikihe gihe cyiza cyo kubangurira ingurube yarinze ?
4.5. Sobanukirwa n’uburyo ingurube irindan’uburyo yima

4.5.1. Kurinda kw’ingurube
 Ubukure bw’ingurube
Bitewe n’ubwoko bw’ingurube n’uko zafashwe, zitangira kurinda ku mezi 6-8, zigashobora kubangurirwa zigeze ku mezi 10-12, zirinze 2-3. Ziba zigeze ku gikuriro cya 60% by’ibiro zizagira zimaze gukura. Ibyo byongera umubare w’ibibwana bizavuka.
Muri icyo gihe bategereje ko yongera kurinda, bayiha imiti y’inzoka, bakayigaburira neza kurushaho kugirango irangize gukura kandi izagire intangangore nyinshi.
Iyo ishashi zororewe hamwe n’isekurume, zishobora gutinda kurinda. Ariko iyo ishashi ikuze byo kwima, ni byiza kuyegereza ikiraro cy’imfizi kukokubona imfizi, kumva impumuro n’ijwi byayo byihutisha kurinda.
Si byiza kubangurira ingurube yagwingiye kuko ibwagura duke kandi duto, tunakura nabi kuko nta magurube ahagije iba ifite.
Iyo ingurube irinze ntibangurirwe ngo ifate, yongera kurinda nyuma y’iminsi 21 iyo ikomeje kubona indyo ikwiye n’amazi meza kandi ahagije.
Iyo yigeze kubwagura, ingurube yafashwe neza yongera kurinda mu cyumweru kimwe imaze gucutsa. Bishobora kurengaho iyo yafashwe nabi cyangwa yabwaguye utubwana dukeya.
Ingurube yarinze ihindura imyifatire ndetse n’imyanya imwe y’umubiri ikagaragaraho impinduka.
 Igihe ingurube irindira nyuma yo gucutsa
Igihe cyose ingurube yonsa, ntishobora kurinda. Icutsa ku mezi 2.Ariko mu bworozi bwa kijyambere, ishobora gucutsa mu ukwezi n’igice. Icyo gihe kugirango irinde vuba :
-  Barayishonjesha igihe cyo gucutsa;
-  Bakayitandukanya n’ibibwana byayo;
-  Bakayiha imiti y’inzoka n’indyo yuzuye kandi ihagije kugeza yimye;
-  Bakayishyira hafi y’imfizi.
Ibi bituma ingurube igaragaza neza ibimenyetso byo kurinda kandi byongera umubare w’intangangore zirekurirwa rimwe. Bityo n’umubare w’ibibwana ukiyongera kuko 70% by’intangangore ziba ziteguye gutanga ibibwana.Iyo bitagaragaye icyo gihe, ingurube iba irwaye.
Icyitonderwa:
Ingurube yonsa ibibwana byinshi irinda vuba nyuma yo gucutsa ugereranyije n’iyonsa ibibwana bikeya. Ibi bivuga ko gucutsa bigomba kubera rimwe, ntihagire izisigara zonka kuko bitinza igihe cyo kongera kurinda.

Share: